KWIBUKA KUNSHURO YA 29 K'UWEGO RW'IKIGO
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, k’urwego rw’ishuri rya IPRC KITABI, wari umunsi wo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside yakorawe abatutsi muri Mata 1994.

AERG ICYIZERE/IPRC KITABI bafashije mugutegura uyumunsi
Uyu munsi wabimburiwe n’iyoro ryo kwibuka aho abanyeshuri n’abakozi barangajwe imbere n’abanyeshuri bagize umuryango wa AERG ICYIZERE/IPRC KITABI ndetse n'abanyeshuri bayobora abandi (Guild Council).
Nyuma, abakozi, abanyeshuri bahuriye muri salle Saint Francois d’Assise iherereye I Kitabi kubabikira maze hatangirwa ibiganiro bitandukanye bigamije guhumuriza abacitse ku icumu ariko binibanda k’uko abanyarwanda cyane urubyiruko twese dukwiriye gukora cyane mukwiyubaka. Uretse abakozi n’abanyeshuri ba IPRC KITABI, uyumunsi witabiriwe kandi n’abarokokeye m’umurenge wa Kitabi.

Umuyobozi wa IPRC KITABI afatanije n'abandibayobozi bitabiriye ijoro ryo kwibuka
Afrique ushinzwe imibereho nyiza muri AERG nationale akaba kandi focal person wa AERG ICYIZERE/kitabi yagize ati “guhesha agaciri ibyagezweho birange abanyarwanda twese”.
Uhagarariye Ibuka k’urwego rw’umurenge yagize ati “guha agaciro amahirwe dufite tukayabyaza umusaruro turwanya ubunebwe ni bibe intero”. Aha yabwiraga urubyiruko rw’abanyeshuri ko rukwiriye kwiga rushyizeho umwete kuko ni amahirwe abandi babuze kubera ubuyobozi bubi bwariho.
Mumpanuro yatanze, umuyobozi w’ikigo NASASIRA Richard, yasabye abanyeshuri nk’urubyiruko ko bagomba gukoresha imbaraga zabo mukubaka u Rwanda twiruza aho yagaragajeko umuntu ashobora guhera kukantu gato kakamugeza kure mu iterambere bidasabye gutegereza igishoro kinini cyane kandi kigoye kukibona.
Umuyobozi w'ikigo yatanze impanuro zitandukanye
Asoza uyumunsi, umushyitsi mukuru bwana Pacifique (umuyobozi ushinzwe uburezi mukarere ka Nyamagabe) yashimiye ikigo cyateguye umunsi wo kwibuka aho yagaragajeko kwibuka ari ingenzi kuko bituma amateka akomeza kugaragazwa ndetse abantu bagakomeza kuyigiraho. Yasabye Urubyiruko muri rusange kimwe n'abarokotse Jenoside ko batagomba guheranwa n'agahinda ngo bashyire amaboko mumifuka, ahubwo ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza neza icyo twakora kugirango turusheho kwiyubaka dushaka ejo hazaza heza.
Umuyobozi ushinzwe uburezi kukarere ka Nyamagabe nawe yaganirije urubyiruko
"Dukomeze kwibuka twiyubaka"