Urugendo rwa senateri NKUSI Juvenal na MUGISHA Alexis muri IPRC KITABI

| Created by Jimmy NSENGIMANA (Umwanditsi w'iyi nkuru)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, IPRC KITABI yakiriye itsinda rya komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari, aho bari baje mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma mu birebana no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) by’umwihariko muri IPRC KITABI.

                Senateri NKUSI Juvenal ari kumwe na Principal wa IPRC Kitabi Bwana NASASIRA Richard/Photo by Jimmy

Iri tsinda rikaba ryari rigizwe n’abasenateri babiri ari bo Senateri NKUSI Juvenal na Senateri MUGISHA Alexis, bakaba bakiriwe n’umuyobozi wa IPRC KITABI ari we Bwana NASASIRA Richard. Aba basenateri muri uru ruzinduko rwabo,basuye IPRC KITABI nk’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryigisha amasomo afite aho ahurira cyane n’ibikorerwa mu Rwanda harimo ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho.

Aba basenateri bombi banaboneyeho gusura agakiriro ka Nyamagabe aho IPRC KITABI ifiteyo umushinga wiswe Wood Innovation Center. Uyu mushinga ukaba uzafasha cyane cyane abanyeshuri ba IPRC KITABI kwiga bashyira mu ngiro isomo biga rya Forest Engeneering and Wood Technology ndetse bikazanafasha abakozi bo mu gakiriro ka Nyamagabe kuzamura urwego rw’imikorere yabo no kuzamura ubwiza bw’ibyo bakora hifashishijwe ibikoresho bigezweho mu gutunganya ibikomoka ku mashyamba.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa No0369/SEN/P/EA/IC/2020 yanditswe ikanasinywaho na Perezida wa SENA y’u Rwanda Dr. IYAMUREMYE Augustin, ikaba yari yandikiwe Nyakubahwa Minisitiri w’intebe imumenyesha gahunda y’iyi komisiyo ya SENA. Iyi baruwa yari ikubiyemo gahunda yo gusura inganda z’ibikorerwa mu Rwanda, udukiriro n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro guhera tariki ya 05 kugeza kuri 13 Ugushyingo, 2020.

Ibi bikorwa bigomba gusurwa, byatoranijwe hashingiwe ku ngingo zikurikira: Intego za politiki yo kongera ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Policy), intego za gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1), Ibikorwa bigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse n’umwihariko wa buri karere.

Iri tsinda rya Sena y’u Rwanda, rikimara kugera muri IPRC KITABI, umuyobozi yabamurikiye ishusho y’ishuri, uko rihagaze, amateka yaryo n’uko ryagiye rikura rikanahindura amazina n’inzego zabaga zirifite mu nshingano. Umuyobozi w’ishuri yanaboneyeho kugaragariza izi ntumwa imbogamizi n’ibibazo ishuri rifite.

Zimwe muri izo mbogamizi, harimo kuba ishuri rifite ibibazo bikomeye mu bijyanye n’ibikorwaremezo nk’amashuri, ibiro byo gukoreramo, aho abanyeshuri bidagadurira, amacumbi y’abanyeshuri, aho abanyeshuri bashyirira mu ngiro ibyo bize nka za laboratwari na workshops ndetse n’ishyamba ry’ishuri kuko ryigisha ibijyanye n’amashyamba.

Umuyobozi w’ishuri Bwana NASASIRA Richard yanaboneyeho kwereka abasenateri aho ishuri rizaba rigeze mu myaka itanu iri imbere harimo kongera abanyeshuri bakava kuri 350 bakagera ku 1200, kwaguka mu mbibi no kongera ibikorwaremezo by’ishuri.

Umuyobozi w’ishuri akaba yarasoje asaba aba basenateri gukorera ubuvugizi ishuri rya IPRC KITABI mu nzego zose zishoboka kugirango imbogamizi n’ibibazo byagaragajwe hejuru bikemuke.